Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, binyuze muri gahunda y’Intego, cyemeje imishinga igiye guterwa inkunga ku nshuro ya mbere
Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, binyuze muri gahunda y’Intego, cyemeje imishinga igiye guterwa inkunga ku nshuro ya mbere
Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije kinejejwe no gutangaza imishinga igiye guterwa inkunga ku nshuro ya mbere, binyuze muri gahunda y’Intego. Gahunda y’Intego yashyiriweho gufasha u Rwanda kugera ku ntego z'amasezerano y'i Paris, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kugera ku ntego z’iterambere rirambye. Ku ikubitiro, Intego yatangijwe ku mafaranga angana na miliyoni 46 z’Amayero zatanzwe na Minisiteri y’Ubudage ishinzwe Ubukungu n’Iterambere (BMZ) binyuze mu Kigo cy'Abadage gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere (KFW).
Muri Gashyantare 2023, Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije cyatangije gahunda y’Intego, aho ibigo bya Leta, byahawe amahirwe yo gusaba inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga izafasha Igihugu kugera ku ntego zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Nyuma y’ubusesenguzi bimbitse, Ubuyobozi bukuru bw’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije bwemeje imishinga icumi izahabwa inkunga, ku mafaranga angana na miliyari mirongo ine n’eshatu na miliyoni magana atandatu (43,600,000,000 Frw) aturutse mu nkunga yatanzwe na KfW mu gihe andi mafaranga y’inyongera angana na miliyari zirindwi (7,000,000,000 Frw) azatangwa n’ibigo bizashyira mu bikorwa iyo mishinga.
Imishinga yatoranyijwe izakorerwa mu ntara zose z’igihugu, ikaba yitezweho gufasha u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Imishinga yemejwe ijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwahisemo kwibandaho gifite aho gihuriye na gahunda yo kurengera ibidukikije binyuze mu guhangana ndetse no kwirinda ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry’ikirere, harimo:
Kubungabunga ubutaka n’amashyamba
- Resilient Nyamagabe: Climate-Smart Initiative: Umushinga wo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere mu karere ka Nyamagabe ku nkunga ingana na 4,384,241,324 Frw.
- Akanyaru Sub-Catchment Rehabilitation (Ivugurura ry’amashyamba no gufata neza ubutaka mu cyogogo cy’uruzi rw’ Akanyaru) mu Karere ka Nyaruguru. Agaciro k’iyi nkunga ni 4,662,740,631 Frw.
- Empowering Nyamasheke's Vulnerable Communities (Umushinga wo gufasha abaturage b’i Nyamasheke guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe). Ibi bizongera ubushobozi bw’abaturage bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere mu Karere ka Nyamasheke. Agaciro k’iyi nkunga ni 3,932,371,733 Frw.
- Nyabahanga Sub-Catchment Rehabilitation (Kubungabunga icyogogo cy’uruzi rwa Nyabahanga) mu karere ka Karongi. Agaciro k’iyi nkunga ni 4,340,481,886 Frw.
- Base Catchment: Rehabilitating Landscapes and Building Resilience (Kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Base) bizafasha mu gusubiranya ubutaka bwangiritse ndetse no kongerera ubushobozi abaturage baturiye umugezi wa Base, Akarere ka Rulindo, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Agaciro k’iyi nkunga ni 4,442,898,053 Frw.
- Muvumba Resilience: Community-Led Adaptation Initiative (Kubungabunga icyogogo cya Muvumba) bizafasha abaturage mu guhangana n’ imihindagurikire y’ikirere, no kwita ku bidukikije. Agaciro k’iyi nkunga ni 4,558,540,098 Frw.
Ibikorwa remezo bihangana n’imihindagurikire y’ikirere
- Climate Resilient Schools (Kubaka ubudahangarwa bw’ibigo by’amashuri ku mihindagurikire y’ikirere) binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ ibihe mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu. Agaciro k’iyi nkunga ni 4,925,034,934 Frw.
Gusubiranya ibishanga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
- Nyabugogo Wetland Restoration Initiative (Umushinga wo kubungabunga igishanga cya Nyabugogo) watanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA). Agaciro k’iyi nkunga ni 5,000,000,000 Frw.
Kubungabunga no gukoresha neza ingufu zitangiza ikirere
- Greening TVET Schools (Kubungabunga ibidukikije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro) bizafasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi yegereze amazi mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro bya Leta hirya no hino mu Ntara y’Uburasirazuba. Agaciro k’iyi nkunga ni 3,281,724,235 Frw.
- Greening RNP: Accelerating Low-Carbon Transformation (Gufasha Polisi y’Igihugu mu kurengera ibidukikije: Kwihutisha gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bizafasha Polisi y’u Rwanda kuba ikigo kirengera ibidukikije ndetse gikoresha imbaraga nke za Karubone. Agaciro k’inkunga izatangwa muri uyu mushinga ni 4,095,817,786 Frw.
Iri shoramari rizanye udushya rizateza imbere impande nyinshi kandi rifashe u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kurinda ihumana ry’ikirere.
Amasezerano y’inkunga izahabwa iyi mishinga azashyirwaho umukono mu mezi ari imbere, bikazatangiza ku mugaragaro ishyirwamubikorwa ry’ iyi mishinga.
Bitewe n’umubare munini w’imishinga yatanzwe kugirango ihabwe inkunga muri gahunda y’Intego, hazatangwa ubufasha mu buryo bwa tekiniki ku mishinga itanga icyizere kugeza igihe izaba iri ku rwego rwo gushorwamo imari.
Ibyerekeye Intego
Ku bufatanye na Guverinoma y’Ubudage, Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije cyashyizeho gahunda y’Intego - igamije gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije y’ibigo bya leta n’inzego z’ibanze. Intego izafasha u Rwanda kugera kuri gahunda rwihaye yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Abandi bafatanyabikorwa barashishikarizwa gutera inkunga iyi gahunda. Menya byinshi hano.
Ibyerekeye “Rwandan-German Climate and Development Partnership”
Muri Werurwe 2022, Leta y’Ubudage niyu Rwanda byemeranyije ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho Ubudage bumaze gutanga miliyoni 202 z’Amayero. Ubu bufatanye buri gutuma ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iterambere ry’imijyi irambye bibasha kugerwaho. Ubu bufatanye kandi bushingiye ku ishyirwamubikorwa rya gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere (NDC). Menya byinshi hano.
Twandikire
Ku bindi bisobanuro, mwatwandikira kuri intego@greenfund.rw.